Gukora ubuhumbikiro bw’urusenda
Uploaded 3 years ago | Loading
13:34
Reference book
Niba ugiye kubaka ubuhumbikiro shaka ahantu uzabona amazi byoroshye. Koresha umurama mwiza. Ubaka ubuhumbikiro bufite metero mu bugari kugira ngo bikorohere kugera ku ngemwe. Ca utugende usiga intera sentimetero 15. Irinde gutera umurama mwinshi kandi ntiwegeranye cyane, byatuma ingemwe zizaba ndende cyane, zikoroha zikavunagurika mu gihe cyo kuzigemura. Ingemwe zikomeye kandi nziza ni zo utangirana utera kugira ngo ubone umusaruro mwiza.
Current language
Kinyarwanda / Kirundi
Produced by
Agro-Insight