Pepiniyeri y’ibitunguru
Uploaded 4 years ago | Loading
12:37
Reference book
Ingemwe z’ibitunguru zisaba ubutaka bworoshye kandi bwiza. Ongeramo ifumbire iboze neza. Mu gihe cy’imvura, ugomba kongera ubuhagarike bwa pepiniyeri kugirango imizi y’ingemwe itabora. Iyo ukoresha umurama w’ubwoko bwiza, igice kinini cy’umurama kiramera, bityo bikagusaba umurama muke. Ingemwe z’ubutunguru zikenera aho kwisanzuriramo ngo zikure, si byiza kuzegaranya. Tera ku mirongo usiga santimetero eshanu kugeza ku icumi mu bujyakuzimu bwa santimetero imwe. Renza ku mbuto itaka riyunguruye.
Current language
Kinyarwanda / Kirundi
Produced by
Agro-Insight